Dore amagambo umugore wa Lionel Messi yandikiye umugore wa Luis Suarez nyuma yo kuva muri Barcelona!

    0
    1443

    Umugore wa Lionel Messi Antonela Roccuzzo, yandikiye ubutumwa bwo gusezera bivuye ku mutima umugore wa Luis Suarez, Sofi Balbi.

    Uyu rutahizamu wa Uruguay yarangije kwerekeza muri Atletico Madrid bidasubirwaho dore ko yanamaze gusinya,

    Imiryango ya Messi na Suarez ibaho ituranye cyane mumujyi wa catalonike kandi yabanye neza muburyo budasanzwe, yaba ku mpande z’aba bagabo muri Barca ndetse no kumpande z’umuryango muri rusange.

    Roccuzzo yanditse kuri Instagram ati:

    “Bolu, nshuti yanjye kandi muvandimwe wanjye nkushimiye imyaka yose twamaranye, ndibuka ukuntu twabagaho duseka ndetse n’ibiganiro byacu bitajyaga bishira. Muri umuryango twari dufite hano, icyo nakubwizamo ukuri n’uko tugiye kubakumbura cyanee, gusa turabashimiye kubwa byose yaba ibyo nabasha kuvuga ndetse n’ibindi twebwe tuziranyeho, reka twizere ko ubuzima bugiye gukomeza kuba bwiza kandi nizeye ko tuzongera tukabonana nk’inshuti ndetse n’umuryango. Ndagukunda hamwe n’umuryango wawe, ibyiza byose bibabeho kuri iyo ntambwe nshya “.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here