Didier Drogba agiye guhabwa igihembo gikomeye na  Perezida wa UEFA kubera ibigwi bye!

    0
    540

    Didier Drogba wahoze ari rutahizamu ukomeye wa Chelsea birateganywa ko agomba guhabwa igihembo na Perezida wa UEFA muri uyu mwaka wa 2020.

    Uyu mukinyi w’imyaka 42 agomba guhabwa icyubahiro ku munsi wo ku wakane 4 ubwo hazaba hakinwa imikino y’amatsinda ya Champions League 2020-21 i Geneve. Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko Drogba ari “umuntu ukomeye” avuga ko iki gihembo ari uguha agaciro ubwitange bwe bwo kuba indashyikirwa haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

    Abatsinze mbere barimo Bobby Charlton, Eusebio, Raymond Kopa, Johan Cruyff, Francesco Totti, David Beckham na Eric Cantona.

    Ceferin abinyujije mu magambo ya UEFA yagize ati: “Didier ni intwari ku bakunzi b’umupira w’amaguru babarirwa muri za miriyoni kubera ibyo yagezeho mu buzima bwe bwose bwo mukibuga.




    Nzamwibuka nk’umukinnyi kubera ubuhanga, imbaraga n’ubwenge, ariko ikiruta byose nuko twamukorera ikintu gikomeye kugira ngo agire icyo ageraho – iyo mico ikaba iri mu cyifuzo cye nawe kugira ngo abashe gufasha abandi bakiri bato mu kibuga.

    Drogba yegukanye igikombe cya Shampiyona 2012 ubwo yakiniraga ikipe ya Chelsea, aho yatsinze ibitego 164 mu mikino 381 yakinnye mu marushanwa yose ndetse anatwara ibikombe bine bya Premier League.

    Uyu mukinnyi wahoze akinira amahembe ya Cote d’Ivoire na we yatsinze igitego cya mbere cy’igihugu cye ku mukino wanyuma w’igikombe cy’isi mu 2006 kandi akina andi marushanwa abiri akomeye.

    Drogba, wasezeye mu mwaka wa 2018 nyuma yigihembwe cya nyuma hamwe na Phoenix Rising, yagiye akora fondasiyo ziteza imbere abantu zidaharanira inyungu ndetse yafashije kubaka amashuri y’abana batishoboye.

    Drogba ati: “Gutwara igikombe cya Shampiyona, kuba narakinnye kandi nkanatsindira igihugu cyanjye mu gikombe cy’isi – ibi ni ibintu narotaga kuva nkiri umwana.”

    “Hariho abana benshi cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bafite amahirwe Atari  ayo kuba bakina umupira w’amaguru gusa, ahubwo bakaba n’abaganga, abarimu n’abashakashatsi. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane gufasha no gushyigikira urubyiruko rwacu kugira ngo babashe gusohoza inzozi zabo n’ibyifuzo byabo. ”




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here