Nk’uko umukinnyi wo hagati wa Barca Frenkie de Jong abitangaza, Lionel Messi akomeje kuba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru ku isi kandi ibi bikaba bireba bagenzi be bakinana.
Umukinnyi watsindiye Ballon d’or inshuro esheshatu ntaramenyera byimazeyo imikorere mishya ya Ronald Koeman izwi nka 4-2-3-1 bikaba biragaragara ko ariyo mpamvu ananirwa gutsinda ibitego mumikino itandatu muriyi shampiyona.
De Jong, wateye imbere mu bakinnyi bo hagati muri iyi sisitemu ya Koeman, ashimangira ko abandi bari muri ekipe ya Barca bagomba gukinira neza Messi bakamufasha kugira ngo akomeze kwambara ikamba nk’umukinnyi wa mbere kw’isi.
Yatangarije urubuga rwemewe rwa UEFA ati: “Iyo ufite Messi mu ikipe yawe, birumvikana ko ufite umukinnyi mwiza ku isi mu ikipe yawe, Messi iyo yakiriye umupira ahantu hose ashobora gukora itandukaniro kurusha abandi”!