Cristiano Ronaldo yakize COVID-19 kandi imikino ikurikira byemejwe ko azayitabira!

    0
    787

    Kuri uyu wa gatanu, Cristiano Ronaldo yipimishije nanone icyorezo cya coronavirus yari amaranye iminsi  abaganga basanga yakize neza ntakimenyetso na kimwe asigaranye!

    Uyu Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Portugal watsinzwe umukino uheruka ikipe ye ya Juventus yakinnye na Barcelona ya mukeba we Lionel Messi byatangajwe ko yagarutse mukibuga kandi yagarukanye imbaraga nyinshi nkuko abamukurikiranira hafi babitangaje.

    Cristiano yasanzwemo Covid-19 ubwo yari yagiye gukinira ikipe ye y’igihugu bituma imikino yose yateganyaga itagenda neza nkuko we yari yabiteguye.

    Uyu mukinyi w’imyaka 35 y’amavuko we yamaganaga cyane ibisubizo by’ibizamini bya coronavirus nyuma yo kubura umukino wo kuwa gatatu wabahuje na Barcelona muri Champions League.

    Abakinnyi ba Juve  bakomeje kumutegereza kugeza Ronaldo asanzwemo ibindi bimenyetso bya COVID-19,  ibintu byabababaje cyane kuba mugenzi wabo atarabonetse kumukino wa Barca gusa ubu bafite ibyishimo ndetse n’icyizere cy’insinzi kumikino ikurikira.

    Umukino utaha Ronaldo azakina ni uzabahuza Spezia ku cyumweru ndetse na Champions League bazahura na Ferancvaros ku wa gatatu.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here