Cristiano Ronaldo yahaye Maradona ubutumwa butangaje kw’isabukuru ye (….)

    0
    758

    Cristiano Ronaldo ni rutahizamu wayoboye isi y’umupira w’amaguru,akaba  nawe ari umwe mubagaragaje amagambo yo gushimira Diego Maradona kw’isabukuru ye y’imyaka 60.

    Kuri uyu wa gatanu, uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Arijantine yageze ku ntambwe ikomeye kandi yakiriye ubutumwa bwaturutse ku isi yose ndetse kubyamamare bitandukanye bose bamwifuriza ibyiza.

    Mu butumwa bwa videwo ku mbuga nkoranyambaga, Ronaldo yagize ati: “Twishimiye isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko yawe, nkwifurije ibyiza, nka mugenzi wawe; twizeye ko ibintu byose bigenda neza kandi ko wishimiye ubuzima ubayemo.”

    Cristiano yongeyeho amagambo agira ati: “uri No.1 … ariko nyuma ya yanjye!”

    Ronaldo Nazario, Fabio Cannavaro, Ronaldinho, Radamel Falcao, Jose Mourinho, Gabriela Sabattini, Juan Martin del Potro na Carlos Tevez ndetse n’abandi bakinnyi n’abakunzi ba siporo nabo bifurije Maradona isabukuru nziza.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here