Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga kumukino wahuje Real Madrid na Barcelona!

    0
    1096

    Kuri uyu wa gatandatu, Rutahizamu Cristiano Ronaldo yishimiye intsinzi ya El Clasico ubwo Real Madrid yatsindaga Barcelona.

    Uwahoze ari Rutahizamu ngenderwaho muri ikipe ya Los Blancos(Real Madrid) yashyize ifoto  ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’insinzi y’ikipe yahozemo yaraye ibaye  ibitego  3-1.

    Cristiano mubyishimo byinshi yanditse ati: “Yesssss”, hamwe n’utumenyetso twinshi  tw’ibyishimo. Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Porutugali ubu ari mukato mu gihe agitegereje ikizamini cya coronavirus cya nyuma.

    Nyuma yo kongera gusangwamo icyorezo cya COVID-19 kuri iki cyumweru, Cristiano ntazashobora gukina umukino uzahuza ikipe ye ya Juventus  na Barcelona muri Champions League.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here