Rutahizamu Cristiano Ronaldo wabaye ikirangirire muri ekipe ya Manchester United, Real Madrid ndetse n’izindi ubu biravugwa ko ashobora gusoreza kariyeri ye muri ekipe ya Manchester United.
Kuri ubu uyu munya Portugal ufite imyaka 35, arimo gukinira ikipe ya Juventus ndetse bakaba bari kugirana ibihe byiza kuva yayigeramo. Gusa inshuti za hafi za Ronaldo zemeza ko ibiganiro arimo kugira muri iyi minsi birimo gusazira kuri Old Trafford imbere y’abafana bamufite kumutima.
Uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego bitandatu mu mikino itandatu ya Serie A kugeza ubu muri shampiyona y’ubutaliyani, yavuye muri championa y’Ubwongereza mu mwaka 2009 ubwo yinjiraga muri Real Madrid ku giciro cyarutaga ibindi byose byigeze bibaho kw’isi y’icyo gihe!
“Amakuru dukesha Manchester na Porto News yemeza ko Manchester United yagerageje Cristiano Ronaldo Kandi bamaze kuganira ndetse ko ashobora kugaruka muri iyi kipe muri shampiyona itaha”. Ibi kandi byanavuzwe na Christian Martin umunyamakuru wa ESPN, abanya Portigale barabisesengura cyane maze ukabona nibyo.
Cristiano ubu afite amasezerano muri Juventus kugeza muri Kamena 2022 kandi yabonwaga nk’umukinnyi ukomeye muri iyi kipe kuko bashakaga kujya ku rundi rwego, ariko unushahara we wakomeje kubabera umutwaro kubera ingaruka za Korona!
Mu gihe yakinaga muri Real Madrid muri 2014, Cristiano yemeye ko yifuza ko umunsi umwe yagaruka i Manchester.Yagize ati: “Nkunda Manchester cyane Abantu bose barabizi, Manchester iri mu mutima wanjye kandi Abafana bayo ni igitangaza, ndashaka kugaruka umunsi umwe.”
Cristiano yamaze imyaka itandatu muri Old Trafford, hagati ya 2003 na 2009, kandi muri icyo gihe yazamuye ibikombe bitatu bya Premier League ndetse na Champions League. Yatsinze ibitego 118 mu mikino 292 mbere yokwinjira muri Real Madrid kuri miliyoni 96 z’amayero.