Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cya rutahizamu mwiza mu mateka y’isi nyuma yo gutsinda ibitego 800 mu birori byabereye i Dubai.
N’ubwo muri iyi minsi bitameze neza muri Manchester United, Cristiano Ronaldo we ntiyiburira kuko ibitego adasiba kubitsinda ndetse ari nako akomeza guhabwa ibihembo bitandukanye.
Mu bihembo bya Globe soccer Gala byabereye i Dubai niho Cristiano Ronaldo yaje guhabwa igihembo cyemeza ko ariwe rutahizamu mwiza mu mateka ya ruhago nyuma y’uko atsinze ibitego bigera kuri 800 mu minsi ishize.
Gusa n’ubwo uyu mwataka wa Manchester United yahawe iki gihembo ntago ariwe wagiherejwe kuko yagifatiwe n’umu-agent we ariwe Jorge Mendes kuko we atari ahari.
Cristiano Ronaldo aherutse gushyiraho ako gahigo k’ibitego 800 byemewe n’impuzamashyirahamwe ya FIFA dore ko aza imbere ya ba rutahizamu bose harimo na mucyeba we Lionel Messi.
Ndetse bigaragara ko yaciye ku munyabigwi Pele kuri ibyo bitego byemewe n’ubwo ikipe ya Santos yakinwemo na Pele itabyemera kuko bavuga ko Pele yarengeje ibitego 1200.
Jorge Mendes akimara guhabwa icyo gihembo muri hoteli ya Armani muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yagize icyo avuga ashimira Cristiano Ronaldo.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yagize ati:”Ndatekereza ko ari kimwe mu bintu bikomeye byagezweho mu mupira w’amaguru.
“Birashimishije cyane. Birakomeye cyane gutsinda ibitego 800, ni Cristiano Ronaldo gusa. Ndatekereza ko ariwe wenyine wakabikoze. Umukinnyi mwiza ku isi, umwiza wabayeho.
“Nshimiye cyane Cristiano Ronaldo kandi umwaka mushya kuri mwe mwese.”
Cristiano Ronaldo yagaragaraga ku mashusho gusa i Dubai kuko yari ahuze ari gutegura umukino bari gukina na Newcastle United n’ubwo bitagenze neza bikarangira banganyije igitego 1-1.
Gusa Cristiano Ronaldo yagaragaje ibyishimo kuri Instagram ye aho yanditse ati:”Buri gihe Dubai ni nziza kandi irashimishije, ku myubakire itangaje n’abantu b’abagwaneza.
“Ntewe ishema no kuba ntekerezwaho, umwaka ku wundi muri ibi birori by’agaciro cyane.
Dubai Globe Soccer Gala ni kimwe mu birori by’agaciro cyane mu mupira w’amaguru ku isi kandi guhabwa igihembo nk’icyi cya rutahizamu mwiza mu mateka y’isi ni inzozi ziba zibaye impamo.
“Murakoze cyane Dubai!!Nizeye kubabona vuba aha.”
Cristiano Ronaldo ni izina rikunze kugarukwaho muri ibi birori bya Dubai Globe Soccer Gala kuko akunze guhabwamo ibihembo bitandukanye buri mwaka.
Mu mwaka ushize nibwo yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ikinyejana aho yari yitabiriye ari kumwe n’umutambukanyi we Georgina Rodriguez.