COVID 19: Uzitwara ute ubwo urukingo rwa COVID 19 rwazahindurwa itegeko n’abarukoze?

0
1472

Bakunzi bacu, mugihe abahanga batandukanye ku isi hose bakomeje gushaka urukingo ndetse n’umuti byo kurwanya icyorezo cya Covid 19, ndetse hakaba hari n’icyizereko bishobora kuboneka, doreko hari n’ibyatangiye gushyirwa mu igeragezwa, ibyiciro bitandukanye by’abantu bikomeje kwibaza kuri uru rukingo bitewe n’ibivugwa kundwara ya COVID ubwayo.

Nkuko byagiye biboneka mubinyamakuru ndetse no kumbuga zitandukanye, ibihugu bikomeye byakomeje kwitana bamwana bishinjanya kuba aribyo byakoze iyi virusi imaze kunyeganyeza isi mumezi makeyaya gusa.




Uburero igihangayikishije rubanda akaba ari inkuru zicicikana kumbuga z’ikorana buhanga zivugako uru rukingo rwaba rufite ibindi birwihishe inyuma bitari ukuvura ndetse no gukingira ubuzima bw’abantu, doreko hari n’abadatinya kuvugako ari ubucuruzi, umugambi wokugenzura abantu batuye isi hifashishijwe ikoranabuganga rizabashyirwamo binyuze muri uru rukingo n’ibindi byinshi ariko bitagaragaza inkomoko yabyo.

Ibi bitekerezo akaba arinabyo bigenderwaho nabamwe bemezako izi nkingo ubwo zaba zibonetse, zizahindurwa itegeko ndetse ry’agahato kugirango abantu bose bakingirwe atari impuhwe ahubwo ari ikindi kigamijwe nkuko bakomeza babivuga.




Twifashishije icyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru rtbf.be gikorera mugihugu cy’ububiligi, turakugezaho icyo bamwe mubyamamare bavuga ku ikoreshwa ry’agahato ry’urukingo rwa COVID 19.

Nkuko byatangajwe n’iki kinyamakuru, inzobere mubijyanye n’ubwirinzi bw’umubiri ndetse n’indwara zandura mwalimu Michel Moutschen  akaba n’ umwalimu muri Kaminuza ya Uliège yagize ati << Iyi virus turayizi kandi twamenye uburyo yinjira mumubiri. Birashoboka rero ko twakora uburyo bwo kuyibuza kwinjira mumubiri ndetse no gukwirakwira ndetse ubu inkingo nyinshi ziri mu igerahezwa >>




Icyakora iyi nzobere yakomeje ivuga ko batari bamenya neza ubushobozi izi nkingo zizaba zifite, ko ariyo mpamvu mugihe cyazo cyambere zishobora kuzifashishwa muguhangana n’iyindwara mumuntu wamaze kuyandura, hanyuma mukiciro kizakurikiraho bakazareba uko yanarinda kwandura.

Yongeye ho ati <<Umunsi twamaze kubona ubushobozi bw’izi nkingo, hazakingirwa abantu benshi bashoboka ndetse banarenga 70% by’abaturage bose>>

Aha rero akaba ariho hibazwa ikizaba amahitamo y’umuntu wese ubwo ibi byazaza byagizwe itegeko ridakuka mugihe urukingo ubwarwo rwaba rutarimo kuvugwaho rumwe.

Icyamamare ku isi mumukino wa Tenisi NOVAK Djokovic  akaba ari umwe mubyamamare byamaze gutangazako atazemera gufata urwo rukingo ngo kuko umuntu wese afite uburenganzira muguhitamo ubuvuzi yakorerwa.

Ubu burenganzira kandi bukaba bwarakomeje gusobanurwa na  Gille Genicot umunyamategeko murukiko rukuru ndetse n’umwalimu muri Kaminuza ya LIEGE (Uliège) ariko akavugako urukingo rushobora kuba itegeko murwego rwo kurengera ubuzima rusange bw’abaturage hakurikijwe uko amategeko yaburi gihugu abiteganya.

Reka tubitege amaso!




 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here