Claude wa APR Fc yanze icyifuzo cya Sadate cyo kumusimbuza Rutanga Eric!

    0
    694

    Myugariro w’ikipe ya APR FC Niyomugabo Claude yanze icyifuzo cya Munyakazi Sadate cyo kumuzana mu ikipe ya Rayon Sports ngo aze gusimbura Rutanga Eric wagiye ahandi

    Aya ni amakuru ari gucicikana hano ikigali ndetse no muri siporo yo Mu Rwanda muri rusange, icyakora amakuru  ava mu nshuti za hafi za Sadate perezida wa Rayon aravuga ko yahamagaye uyu musore Claude inshuro zirenze imwe amwizeza kubaho neza ndetse nokubona umwanya umukwiriye muri Rayon kurusha aho ari muri mucyeba wayo!

    Icyakora ngo uyu musore ukiri muto yahakaniye Sadate mukinyabupfura amubwira ko agifite amasezerano muri APR FC kandi ko atayihemukira kandi baranyuranye muri byinshi, cyane cyane ko ari mubayihesheje igikombe iheruka.

    Sadate ngo akaba yarakomeje  kumusaba kuvuga “yego” gusa ngo ibindi akazabyirangiriza ariko uyuumusore akaba yarakomeje  gutsemba ndetse ngo kugera aho Sadate yamwisangiye birangira bidakunze nubwo  perezida wa Rayon we ngo atarava kwizima.

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru unayisangize abandi bakunzi ba Ruhago.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here