Christiano Ronaldo yongeye guhura n’inshuti ye magara Sergio Ramos, nyuma y’imyaka 2 yari ishize batabonana!

    0
    1109

    Sergio Ramos na Cristiano Ronaldo bari bamaze imyaka ibiri batabonana ndetse ntanokuvugana kubera impamvu zitabaturutseho bombi,

    ariko umukino wa gicuti Espagne yakinnye na Porutugali i Lisbonne yongeye kubahuza bagaragaza urukumbuzi rwinshi bari bafitanye babinyuza mw’ifoto bashyize ahagaragara bose “ifoto y’amahoro”

    Twabibutsa ko Cristiano yavuye muri Real Madrid yerekeza muri Juventus mu mpeshyi ya 2018,

    Nyuma y’uwo mukino wahuje Portugal na Espagne bakinnye bakanganya 0-0 mu ijoro ryo ku wa gatatu, Ramos yinjiye mu cyumba cyo kwambariramo cya Porutugali maze abona ishati yari yambawe na Cristiano arayifata amusanga aho yari yicaye,  yamusanze ari kumwe na Pepe nawe wahoze akina hagati ha Real Madrid.

    Cristiano yandikiye ubutumwa Sergio Ramos agira ati:

    “Ku nshuti yanjye Sergio, twarabanye kandi hagati yanjye nawe hari harimo urukundo rw’ukuri.”

    Ramos ubwe nawe  yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ayikurikiza ubutumwa bugira buti: “Turacyari hafi … kandi hari n’ibindi bizaza! Nishimiye kubabona, nshuti zanjye”.!




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here