Christiano Ronaldo nawe yateye ivi asaba Georgina Rodriguez ko babana akaramata!

    0
    679

    Aya ni amakuru amaze iminsi acicikana mu gihugu cya Portugal ari naho uyu mukinnyi wubatse amateka akomoka. Aya makuru akaba avugako iki cyamamare cyaba cyarasabye mu ibanga rikomeye  umunyamideri Georgia ko babana nubwo  nyamukobwa  we atatinze guhita abishyira hanze!

    Nk’uko biherutse gutangazwa na Georgina Rodriguez abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze (Social media ) zitandukanye cyane cyane instagram,  yatangaje  ko we na Cristiano Ronaldo basezeranye by’ukuri  none amakuru ari guturuka iwabo  muri Porutugali nayo yaje ashimangira ko biteguye gushyingiranwa imbere ya rubanda cyangwa se kumugaragaro nk’uko benshi bakunze kubyita.




    Ku ya 22 Kanama, nibwo uyu mukobwa Georgina yasangije abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze ifoto y’abashakanye yanditseho “yesss” na emoji  (agashushanyo) ya roza.

    Ibi bikaba byari amarenga nubwo abamukurikira batahise batahura icyo ashatse kuvuga. Gusa ntiyatinze kubabwira byeruye ko kizigenza mumupira w’amaguru kw’isi yagiye ku mavi amusaba ko yamubera umufasha!

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago!




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here