Cameroni: Nyuma yo gutsinda Argentine ya Maladona mu gikombe cy’isi cya 1990 nibwo abakinnyi bagiye guhabwa amazu bemerewe!!

    0
    529

    Inkuru dukesha ibinyamakuru bya siporo byo mugihugu cya cameroni ndetse n’ibindi byo muri Afrika byatangaje ko aba bakinnyi bemerewe amazu mu mwaka 1990 baba bagiye kuyahabwa bamwe muribo batakiriho.

    Cameroni yageze muri 1/4 nyuma yo gutsinda amakipe nka Colombia ya René Higuita, Argentine ya Maradona n’izindi zari zikomeye muri iyo myaka.

    Batatu mu bari bagize iyo kipe; Louis Paul Mfede, Benjamin Massing na kapiteni wabo Stephen Tataw, bo bamaze gupfa.




    Iyi kipe yarimo abakinnyi bamamaye nka Roger Milla, Jules Onana, Emmanuel Kundé, Cyrille Makanaky cyangwa Thomas N’Kono, yageze muri kimwe cya kane cy’iyo mikino aho yasezerewe n’Ubwongereza.

    Muri kimwe cy’umunani yari yabashije gusezerera Colombia, ndetse ikaba yari yazamutse mu matsinda ari iya mbere mu itsinda B ryarimo na Argentine ya Diego Maradona

    Uku gutegereza ibihembo imyaka myinshi ngo kwatewe n’uko leta yahawe urutonde rw’abantu 44, aho kuba 22 bari bagize ikipe, abategetsi bakavuga ko batari gushobora kubona inzu 44.




    Ishyirahamwe ry’abahoze bagize ikipe ya ‘les lions indomptables’ riyobowe na Bertin Ebwelle, ryibukije ibyo bihembo mu rwandiko ryandikiye perezida.

    Izi nzu bagiye guhabwa ziherereye mu murwa mukuru Yaoundé, mu murwa w’ubucuruzi Douala no mu mujyi uri ku nyanja wa Limbe.

    Roger Milla, w’imyaka 67, umwe mu bakuze bari bayigize, yashimiye Perezida Paul Biya kwibuka amasezerano yabahaye.

    Komeza ukurikirane amakuru yacu ndetse wibuke kuyasangiza n’abandi.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here