Agashya muri Rayon Sport: Rayon yahagaritse abakinnyi babiri bakomeye kubera imyitwarire idahwitse

    0
    1066

    Abakinnyi babiri ba Rayon Sports basanzwe bari mu bakomeye muri iyi kipe, bahagaritswe n’ubuyobozi bwayo bubashinja kugaragaza imyitwarire idahwitse.

    Abakinnyi bahagaritswe, Mitima Isaac na Habimana Hussein Eto’o basanzwe bakina mu mutima w’ubwugarizi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo inkuru y’ihagarikwa ry’aba bakinnyi yamenyekanye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye Ko ayo makuru ari yo koko.

    Ati “Bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse. Ubuyobozi buba burimo gukurikirana ngo barebe uko ikibazo cyakemuka kare.”

    Aba bakinnyi bahagaritswe kubera ko banze kwitabira inama itegura umukino ikipe yabo yakinnyemo na AS Kigali nyuma y’uko batari bari ku rutonde rw’abagomba kuwukina.

    Ubwo abandi bari bitabiriye iyi nama, Habimana Hussein yahise ahaguruka asubira mu cyumba kuryama ndetse umutoza Lomami Marcel agerageza kumugarura aranga.

    Naho Mitima we yahise amubwira ko atishimiye kuba atari muri 18 bari bukine uyu mukino wa AS Kigali wanarangiye Rayon Sports itsinzemo AS Kigali 2-1.

    Aba bakinnyi bahagaritswe mu gihe kingana n’icyumweru (buri umwe), bakaba bahawe umwanya wo kwitekerezaho.

    Mitima Isaac yinjiye muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC, ni mu gihe Habimana Hussein we aheruka kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.





    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here