Nkuko twese tubizi, kugirango tuvugeko umuryango wishimye ni uko buri wese mubawugize yaba abana cyangwa se aba byeyi ubwabo aba yishimiye kuwubamo.
Kuberako ibi bidashobora kwizana, akira inama 6 zagufasha kugera kumuryango wishimira kubamo:
- Nibyiza gushyiraho indanga gaciro ndetse n`intego z`umuryango hanyuma abawubamo bose bakazimenyeshwa kugirango basenyere umugozi umwe bazi icyo bagamije kugeraho.
2. Nimuganire kuhahise h`umuryango wanyu, atari ibyiza mwagezeho gusa ahubwo naho mwagiye mutsindwa, bizatuma abakiri bato muri mwe bigirira icyizere bumveko bashobora guhura n`ibintu bikomeye ariko ubuzima bugakomeza.
3. Nimushyireho gahunda y`inama ihoraho nibura rimwe mucyumweru, kugirango murebe ibyo mwagezeho, ingorane mwahuye nazo ndetse n`ibyihutirwa kurenza ibindi mwaheraho mucyumweru kigiye gukurikiraho.
4. Nimwige kujya impaka ariko zubaka. Mugihe cy`uburakari, jya ahantu hawenyine utekereze neza impamvu yabateye impaka, bizatuma uburakari bwawe bushira vuba. Irinde gufata umwanzuro wenyine nk`umubyeyi ahubwo ubaze n`abandi uko babyumva.
5. Mugerageze kubaka umuco wo gufatira amafunguro hamwe, kuko ni igihe cyiza cyo kuganira ndetse n`abana bakigira ibintu byinshi kubabyeyi babo nk`ikinyabupfura, kudafata ibiyobyabwenge, ibijyanye n`inda zitateganijwe n`ibindi.
6. Gerageza gukorerahamwe n`abo mumuryango wawe, wegutegerezako ibintu byose ubikorerwa ahubwo nawe wige kugaragaza uruhare rwawe.