Birashoboka kugira umuryango wishimye. Akira inama 6 zagufasha.

0
1292

Nkuko twese tubizi, kugirango tuvugeko umuryango wishimye ni uko buri wese mubawugize yaba abana cyangwa se aba byeyi ubwabo aba yishimiye kuwubamo.

Kuberako ibi  bidashobora kwizana, akira inama 6 zagufasha kugera kumuryango wishimira kubamo:

  1. Nibyiza gushyiraho indanga gaciro ndetse n`intego z`umuryango hanyuma abawubamo bose bakazimenyeshwa kugirango basenyere umugozi umwe bazi icyo bagamije kugeraho.

2. Nimuganire kuhahise h`umuryango wanyu, atari ibyiza mwagezeho gusa ahubwo naho mwagiye mutsindwa, bizatuma abakiri bato muri mwe bigirira icyizere bumveko bashobora guhura n`ibintu bikomeye ariko ubuzima bugakomeza.

3. Nimushyireho gahunda y`inama ihoraho nibura rimwe mucyumweru, kugirango murebe ibyo mwagezeho, ingorane mwahuye nazo ndetse n`ibyihutirwa kurenza ibindi mwaheraho mucyumweru kigiye gukurikiraho.

4. Nimwige kujya impaka ariko zubaka. Mugihe cy`uburakari, jya ahantu hawenyine utekereze neza impamvu yabateye impaka, bizatuma uburakari bwawe bushira vuba. Irinde gufata umwanzuro wenyine nk`umubyeyi ahubwo ubaze n`abandi uko babyumva.

5. Mugerageze kubaka umuco wo gufatira amafunguro hamwe, kuko ni igihe cyiza cyo kuganira ndetse n`abana  bakigira ibintu byinshi kubabyeyi babo nk`ikinyabupfura, kudafata ibiyobyabwenge, ibijyanye n`inda zitateganijwe n`ibindi.

6. Gerageza gukorerahamwe n`abo mumuryango wawe, wegutegerezako ibintu byose ubikorerwa ahubwo nawe wige kugaragaza uruhare rwawe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here