Birangiye Kylian Mbappé asabye abakunzi b‘u Bufaransa imbabazi

    0
    595

    Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Paris Saint Germain, Kylian Mbappé nyuma yo guhusha penaliti yatumye u Bufaransa busezererwa mu irushanwa ry’Igikombe cy’i Burayi, yamanitse amaboko asaba imbabazi uwo byakozeho wese.

    Ni nyuma y’umukino wabaye ku wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021, wahuje u Bufaransa n’u Busuwisi. Ni umukino warangiye u Busuwisi busezereye u Bufaransa biciye muri za penaliti nyuma yo kunganya ibitego bitatu ku bindi.

    Kylian Mbappé niwe wahushije penaliti ya gatanu yatumye u Bufaransa busezererwa, mu gihe u Busuwisi bwo bwatsinze penaliti zabwo uko ari eshanu.

    Abicishije kuri Twitter, Mbappé yaciye bugufi asaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru ariko by’umwihariko abakunzi b’u Bufaransa, avuga ko nawe yifuzaga gufasha ikipe ye.

    Ati “Nsabye imbabazi kuri penaliti. Nifuzaga gufasha ikipe ariko naratsinzwe. Bizagorana gusinzira ariko ibi nibyo bibi by’umukino nkunda cyane.”

    “Ndabizi ko mwe nk’abafana mubabaye. Ariko ndabashimira ku nkunga yanyu no gukomeza kutuba hafi kwanyu buri gihe.”

    Ari kumwe n’Ikipe y’Iguhugu y’u Bufaransa, Mbappé amaze gutsinda ibitego 17 mu marushanwa amaze kuyikinira.

    Kylian Mbappé yasabye imbabazi zo kuba yarahushije penaliti yatumye u Bufaransa busezererwa n’u Busuwisi muri Euro ya 2020










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here