Bashunga Abouba yatangaje impamvu nyamukuru imugaruye muri Rayon Sports!

    0
    698

    Bashunga Abouba umusore w’imyaka 25 ni  umunyezamu wa Rayon Sports, yamaze impungenge abavugaga ko yaba aje kwicara kugatebe muri  iyi kipe ya Rayon, kandi  yatangaje ko ikimuzanye Atari ihangana ahubwo ari uguhuza imbaraga na Kwizera Olivier ufatwa nk’umuzamu wa mbere muri Rayon Sports.




    Koko bisa nkaho impungenge z’abantu zumvikana kuko uyu Bashunga asanze umuzamu utoroshye habe na gato, kuko uyu Olivier bagiye kujya basimburana ninawe munyezamu mukuru wa ekipe y’igihugu Amavubi, gusa bo ubwabo batangaje ko bafite uko barajya babishyira kumurongo kugira ngo byose birusheho kuba byiza kuri ekipe yabo ya Rayon Sports.

    Bashunga ubwo yaganiraga n’umunyamakuru umwe wo Mu Rwanda yagize ati

    “Njye ntabwo nje muri Rayon, nje kunganirana na mugenzi wanjye tugafasha ikipe yacu. Nje gukoresha imbaraga zanjye kugira ngo nzabone umwanya wo gukina mu kipe yanjye. Uzaba ameze neza ntekereza ko ari we uzakinishwa. Sinemeranya n’abatekereza ko nje kwicara.”

    Bashunga kandi yagaragaje amarangamutima ye, ko yishimiye kugaruka muri ekipe ya Rayon ikunzwe na benshi Mu Rwanda kandi banagiranye ibihe byiza.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi baruhago.




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here