Barcelona yashimiye abakinnyi bayo batandatu baje kuri liste y’abakinnyi 100 beza ba FIFA (2020)

    0
    770

    Nubwo Barcelona yagize ibihe bibi muri 2020, bamwe mubakinnyi bayo baracyafatwa nk’aba mbere bakomeye ku isi.

    Abakinnyi b’umupira w’amaguru bagera kuri batandatu ba Barcelona bashyizwe kurutonde rugaragaza abakinnyi 100 ba mbere b’umwaka wa 2020, nubwo bananiwe gutwara igikombe na kimwe muri shampiyona ishize.

    Uru rutonde ruyobowe na Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski, akurikirwa na Lionel Messi na Cristiano Ronaldo. Bose uko ari batatu ni bo bahataniraga igihembo cy’umukinyi mwiza wa FIFA,

    Abandi bakinnyi ba Barca bagaragaye kuri uru rutonde ni nka Ansu Fati waje ku mwanya wa 51, hamwe na Marc-Andre ter Stegen wa 48, Frenkie de Jong wa 79, Philippe Coutinho wa 81 na Antoine Griezmann wa 90.

    Kevin De Bruyne, Sadio Mane, Erling Haaland, Kylian Mbappe, Mohamed Salah, Neymar na Virgil van Dijk barangije 10 ba mbere, Karim Benzema na Sergio Ramos ni bo bakinnyi bakurikira ba LaLiga Santander bagaragara nyuma ya Messi, aho aba bagabo bombi ba Real Madrid batwaye umwanya wa 12 na 13.

    Komeza ubane natwe muri aya makuru kandi ntiwibagirwe kuyasangize inshuti n’abavandimwe.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here