Barcelona ngo yaba yifuza bikomeye umunyamisiri Mohamed Salah rutahizamu wa Liverpool.

    0
    530

    Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru gikomeye cyo muri Esipanye cyitwa Marca, ngo kipe ya Barcelona yaba  iri kwifuza kujya mubiganiro hamwe na rutahizamu w’umuhanga Mohamed Salah ukomoka mugihugu cya Misiri.

    Uyu rutahizamu Mohamed Salah yatangiye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, atsinda Hat-trick ku bagabo ba Jurgen Klopp, aho uyu mukino waje kurangira Liverpool  itsinze Leeds United ibitego 4-3.




    Ibyo byatumye Barca itangira kumushyira mu mubare w’abo ishobora kwifashisha mugihe bateganya ko Lionel Messi wajyaga ubafasha muri byose ashobora kwigendera mu mwaka utaha.

    Ibi byagiye bivugwa cyane kuri Salah ndetse na mugenzi we bafatanya kwataka muri Liverpool Sadio Mane ko bashobora kurangiriza kariyeri yabo muri ekipe ya Real Madrid, gusa kuva Ronald Koeman yagera munshingano za Barca I Camo Nou ahora ashishikajwe n’aba ba rutahizamu banditse amateka muri Liverpool.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize n’abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here