Arsene Wenger yatangaje ko mubuzima bwe ahora yicuza kuba atarasinyishije rutahizamu Christiano Ronaldo kandi byarashobokaga!

    0
    592

    Uyu mukambwe w’imyaka 71 wamaze imyaka itari mike muri Arsenal dore ko yayijemo mu mwaka wa 1996 akayivamo 2018 ubwo yahitaga yerekeza muri FIFA kuyobora iterambere ry’umupira w’amaguru kw’isi yose, yatangaje amagambo akomeye kuri Christiano Ronaldo.

    Uyu Wenger ni umusaza w’umunyabigwi cyane kuko yubatse amateka kuburyo budasanzwe mu gihugu cy’ubwongereza ubwo yarari muri ekipe ya Arsenal, ndetse benshi bavugako ariwe wayigize icyo iricyo muri iyi myaka, kuko abumva Wenger bahita bumva gukomera kwa Arsenal.

    Uyu mufaransa kandi abafana ba Arsenal ntibajya bamwibagirwa cyane kubera igikombe cya shampiyona batwaranye mu mwaka wa 2003-04, ndetse ntibibagirwa ukuntu yazamuye urwego rw’ubukungu cyane muri Arsenal,

    Mu kiganiro cyihariye Arsene Wenger yagiranye n’ikinyamakuru The Guardian, yatangaje ko nanubu acyicuza kuba yararangaye ntasinyishe Cristiano Ronaldo, maze mu masaha make ikipe ya Manchester United igahita imwegukana.

    Yagize ati “Nanubu ndacyafite ipfunwe ryo kuba ntarasinyishije Cristiano Ronaldo kandi twari twamaze kumvikana buri kimwe ngo akinire ikipe ya Arsenal, ibiganiro byari byamaze kugenda neza birangira yerekeje muri Manchester United”.

    Yari yageze ku kibuga cy’imyitozo ndetse bisa naho twamaze kumwerekana, gusa Manchester United yahise izana umutoza wungirije witwa Carlos Queiroz, niwe wari waratoje Cristiano muri Sporting CP, maze Manchester ihita izamura igiciro twe twagombaga kumugura ihita imusinyisha”.

    Cristiano ubu ari gukinira ikipe ya Juventus yo mugihugu cy’ubutaliyani.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru  unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here