Arsene Wenger wahoze atoza Arsenal arasaba ko igikombe cy’isi cyajya gikinwa nibura buri myaka ibiri.

    0
    680

    Arsène Charles Ernest Wenger  ni u umutoza ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa akaba kuri ubu afite imyaka 70 y’amavuko. Uyu mukambwe  yasabye ko Igikombe cy’isi na Shampiyona y’Uburayi byazajya biba buri myaka ibiri aho kuba mu myaka ine  nk’uko byari  bisanzwe.

    Uwahoze ari umutoza w’icyamamare muri Arsenal kuva mu mwaka wa 1996-2018 ubu  ni umuyobozi mukuru wa FIFA ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku isi aho akurikirana kandi akanayobora iterambere ry’umukino w’abagabo n’abagore ku isi.

    Wenger yatangaje iki cyifuzo cye muri iki kiruhuko mpuzamahanga cy’amashampiona atandukanye aho yabwiye ikinyamakuru kitwa  Bild ati:

    “Igikombe kimwe cy’isi na Shampiyona imwe y’i Burayi buri mwaka birashoboka ko byaba byiza ku isi ya none, turi mumuvuduko udasanzwe kandi ubucuruzi bwateye imbere niyo mpamvu n’umupira w’amaguru udakwiriye gusigara inyuma.”

    Wenger yongeyeho  ati: “Tugomba kwikuramo ibintu bidasobanutse kandi birashoboka cyane ko twakongera ibyishimo  kuri  buri wese.”

    Icyo twabibutsa n’uko aya ari amagambo Wenger yavuze kugiti cye ntabwo byabaye ihame rya FIFA cyangwa se ngo byitirirwe umwanya mwiza w’icyubahiro arimo.

    Twabibutsa kandi ko, kuri ubu, FIFA imaze guteganya ibikombe bitatu byisi bikurikira: 2022 (Qatar), 2026 (Mexico, Amerika na Kanada) na 2030 (aho bizabera). Imwe mu mpinduka nyamukuru nuko icyiciro cya nyuma cyamarushanwa kizagaragaramo 48 bahatana, aho kuba 32 nkuko biherutse kuba. Byongeye kandi, aho kuba amakipe ane muri buri tsinda, hazaba amatsinda 16 yibihugu.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho unayasangize uzindi  inshuti za ruhago.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here