APR FC ntabushobozi ifite bwo gutwara igikombe cya Champions league ya Afurika-Muramira Regis

    0
    414

    Umunyamakuru w’umusesenguzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda ukorera City Radio yavuze ko APR FC ntabushobozi Ifite bwo gutwara igikombe cya Champions League ya Afurika ndetse ko biramutse bibaye yasezera umwuga w’itangazamakuru n’ubusesenguzi kuko yaba adashoboye akazi.

    Ibi akaba yabivuze mu kiganiro cya siporo asanzwe akora kandi ndetse akanabivuga nyuma yaho visi perezida wa APER Maj. Gen Mubarak Muganga avuze ko mu ntego bafite nogutwara iki gikombe birimo.

    Muramira Regis yagize ati:

    Ndabivuze nzanabisubiramo APR FC ntabushobozi ifite bwo gutwara Igikombe cya Champions League ya Afurika kuko n’ikipe ziyitwara ziba zifite urwego ziriho, ariko uretse na APR FC ntayindi kipe yo muri aka karere yagitwara . APR FC yatwara ibikombe byo mu Rwanda ariko ibyo muri Afurika  ntibishoboka”

    Nyuma yaho yashyizeho intego avuga ko iramutse iyitwaye yahita asezera ku mwuga we w’itangazamakuru!

     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here