Amakuru ashyushye: David Beckham munzira zo kugura Lionel Messi akamujyana muri inter Miami

    0
    1039

    Lionel Messi rutahizamu mushya muri Paris Saint-Germain, byatangiye kuvugwa ko narangiza amasezerano ye y’imyaka 2 afite muri PSG azahita ajya muri Inter Miami muri ekipe ya David Beckham.

    Mumpera z’ukwezi gushize nibwo umunya Algentine Messi yasezeye abafana muri Camp Nou bari bamaranye igihe kinini ahitamo kwerekeza mubufaransa aho yasanze inshuti ye Neymar Jr.

    Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Mirror ari nacyo cyatangaje igenda rya Messi mbere ho amezi menshi ubu batangaje ko Messi azerekeza muri Inter Miami kwa David Beckham, ndetse biravugwa ko bamaze iminsi baganira byihariye!

    Mas yabwiye Miami Herald ati: “Jye na David twaricaye dusanga dukwiriye kuvugurura rwose, dufite ibyifuzo byo kuzana abakinnyi beza hano kandi Messi ni umukinnyi w’icyitegererezo, twavuga ko ari umukinnyi mwiza mu bihe byose.”

    Yongeyeho ati “Nizeye ko Messi azambara umwenda wa Inter Miami kuko turifuza ko mumateka y’iyi ekipe hazajya havugwamo umukinnyi w’igihangange”

    Ese koko ibi Inter Miami izabigeraho?

    Komeza ukurikire amakuru amarebe.com tukugezaho byose uzajya ubimenyera kugihe.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here