Amakosa 7 akabije utagomba gukora igihe utereta umukobwa muri message

0
3496

Mubintu bibabaza, nukugira amahirwe yokubona numero y’ umukobwa/umudamu   mwahuye bwambere akagukunda ariko gahoro gahoro ukajya ubona agenda akureka ukurikije agaciro aha message zawe.

Mugihe ibi bikubayeho, reka kurenganya umukobwa ngo arakwanga, ahubwo emerako utazi gutereta  ahubwo ufate amasomo!

Muri iyi nkuru, twaguteguriye amakosa 7 utagomba gukora igihe uteretesha ubutumwa bugufi.




1. Reka kwiringirako kuba umukobwa/umugore utereta yasubiza ubutumwa bwawe bivuzeko yagukunze ngobitume umuhata message z’urudaca, mbese ngo uvugishwe amangambure. Mwandikire gusa ubutumwa bufite.




2. Reka kwibeshya ko kuba umukobw/umugore aguhaye numero ye bivugako yifuza ko muzongera guhura. Ni inshingano zawe kuzamukurikirana ukoresheje ubutumwa bugufi bwuzuye ubwenge aho kuzura ibibazo nkibyo mu iperereza cyangwa mukizamini cy’akazi!!




3.Gira akantu k’umwihariko. Kuberako umukobwa/umugore ashobora kugira abantu benshi bamutereta (cyane cyane iyo ari mwiza), gira akantu wihariye mubutumwa umwandikira kuburyo akibusoma amenyako ari ubwawe ataranareba izina!!




4. Wikoresha message nkuburyo bw’ibiganiro birambuye. Menyako ubutumwa bugufi ari inshamake y’ibiganiro wifuza kuzagirana n’umukobwa/umugore utereta. Rasa kuntego gusa ubundi umubwire utuntu dusekeje n’utundi twatuma arushaho kwifuza kuzahura nawe.




5. Gusaba guhura n’ umukobwa/umugore utereta kandi mutaramenyerana byirinde, kuko bishobora gutuma ahita aguhakanira. Ibi bishobora guterwa nuko yibaza uko azaganiriza umuntu atazi neza (ibyo ukunda, ibyo wanga,….)




6. Kwizera ibitangaza birenze muguhura bwambere sibyiza. Ahubwo niba wagize amahirwe yogusohokana nawe bwambere, iyemeze kudahita umugaragariza ibyo umutekerezaho byose akokanya, ahubwo umusezeranye impano z’ubutaha. Bizatuma yemera komuzongera gusohokana.




7. Ntukigere werereka umukobwa/umugore utereta amarangamutima yose umufitiye ukoresheje message, ahubwo uzamutungure mwahuye umushimagize, umubwireko wamwishimiye n’ibindi. Uramenye ariko utazabikoreshwa nogutinyako yagusiga kuko ntamuntu kamara ubaho!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here