Amakipe atanu akomeye mu Burayi arashaka gusinyisha Samuel Umtiti myugariro wa Barcelona!

    0
    591

    Ikipe ya Barcelona nyuma yo kurekura abakinnyi batandukanye muri aya mezi ngo yaba igiye kurekura na Samuel umtiti bitewe n’amakipe y’ibigugu amwifuza kandi kumushahara urenze uwo Barca ishobora kumuha.

    Uyu myugariro ukomoka mu gihugu cy’ubufaransa ndetse akaba yaramamaye cyane muri ekipe ya Barcelona ama ekipe menshi akomeye y’iburayi yagaragaje icyifuzo cyo kumwibikaho kubera umusaruro n’imbaraga bose bamubonamo.

    Nk’uko amakuru y’umupira w’amaguru mu Bufaransa abitangaza, Umtiti ashobora kuba umukinnyi  ukurikira Arturo Vidal, Ivan Rakitic, Nelson Semedo na Luis Suarez bamaze kuva muri Barca ndetse babonye n’ama ekipe mashya.

    Muri raporo yabo, hari amakipe atanu ashaka gukura Umtiti muri Catalonya, Arsenal na Manchester United bakavuga ko ari amakipe yombi afite inyungu zikomeye kurusha izindi zimukeneye.

    Ndetse byagaragaye ko na Lyon yo mubufaransa ishaka uyu myugariro kuburyo bukomeye cyane,

    Ubwanyuma, mubutaliyani naho hariyo Inter ishaka gusimbuza Diego Godin no kongeramo umuvuduko kumurongo winyuma ibifashijwemo n’uyu Umtiti bifuza.

    Abantu benshi bategereje n’amatsiko kureba amahitamo y’uyu rutahizamu gusa ama ekipe2 ahabwa amahirwe yo kumutsindira ni Arsenal na Man utd.

    Reka tubitege amaso!




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here