Amakipe akomeye nka Real Madrid na Barcelona ashaka kongera kugabanya imishahara mumikino itaha.

0
767

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru AS cyo mugihugu cya Espagne, amakipe akomeye nka Real Madrid ndetse na  FC Barcelone ngo arashaka kugabanya imishahara kuburyo bugaragara uhereye mugihe cy’imikino gitaha. Iri gabanywa ry’imishahara ngo rikaba rifitanye isano yahafi n’ihungabana ry’ubukungu muri aya makipe ryatewe n’icyorezo cya COVID 19 muruhando rw’umupira w’amaguru muri rusange.

Iri gabanuka rikaba rishobora kuzagera kuri 30% mu ikipe ya Real Madrid ndetse rikaba ryazanarengaho mu ikipe ya FC Barcelona. Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza, iri gabanyurwa ry’imishahara rizaba rireba abakinnyi, aba staff ndetse n’abayobozi b’aya makipe.




Iki kinyamakuru kandi gikomeza kivugako Real Madrid izatakaza ibigera kuri 20% z’inyungu yinjizaga  aribyo bingana na Miliyoni 165 z’ama yero (Euro). Iyi kipe ikaba yari isanzwe ihemba amafaranga angana na Miliyoni 283 z’ama yero, ikaba rero izashobora kuzigama miliyoni nibura 85 z’amayero nigabanya iyo mishahara kuri 30%, Miliyoni zigera kuri 15 zikaba zizava muba staff ndetse nomubayobozi b’ikipe.

Icyakora ikipe ya FC Barcelone yo ikaba ishobora kuzazigama amafaranga menshi kurutaho kuko bashobora kugabanya imishahara bakayivana kuri Miliyoni 680 yarisanzwe ihemba ikagera kuri Miriyoni 450 z’amayero doreko n’ingengo yayo y’imari ishobora kuzagabanuka ikaba miriyoni 750 z’amayero ivuye kuri Miliyali 1 na Miliyoni 47 z’amayero.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here