Amafunguro 5 yakwangiza uyafatiye rimwe (Updated)

0
2481

Bakunzi bacu; twese turabizi ko ibyo kurya ari ingenzi mubuzima bwacu ndetse ntitwaba twibeshye tuvuzeko kubaho bidashoboka igihe ayamafunguro twayabuze. Icyakora uburyo bwo kuyafata nabwo ni ingenzi cyane kuberako igihe tuyafashe nabi nayo ashobora kuduteza ibindi bibazo birimo uburwayi butandukanye nk`uko tugiye kubirebera hamwe.

Uyu munsi twabateguriye ibyo kurya (amafunguro) by`ubwoko butanu udakwiriye kuvanga cyangwa ngo ubifatire rimwe:

1. Gufatisha ikawa umugati urimo imboga (Sandwich) :

Ikawa ifatanywe n`umugati urimo imboga

Nubwo abantu benshi bakunda gufata irifunguro yaba mugitondo cyangwa nohagati mumunsi, iri ni ifunguro rishobora kugutera ibibazo kuberako izomboga ziri mumugati zituma calisiumu (calcium) idatunganywa neza ngo ijye gukoreshwa mubice binyuranye byumubili,ibi bikaba byatera imikorere mibi y’ubwonko ndetse n’ibindi bice bikomeye by’umubiri.




 

2. Kuvanga Inyanya na cocombres/cucumbers:

Inyanya zifatiwe rimwe na Cocombre

Izimboga ziri muzikunda  gukoreshwa nabantu benshi byumwihariko igihe bakora salade. Nyamara ntibikwiriye ko zitegurirwa rimwe (kuvangwa) kuberako igihe zisaba ngo zitunganywe zimaze kugera mugifu (Digestion time) ntabwo kingana, ibi rero bikaba binaniza umubi, bikaba byagutera nibindi bibazo nko gutumba nibindi.

Aha rero impuguke mumirire zikaba zitanga inama yokuba umunsi umwe wakoresha inyanya hanyuma ukazakosha cocombre undi munsi!




3. Gufata inyama n`ibirayi:

Inyama zifatanywe n`ibirayi

Ibindi byo kurya bikunda kutegurirwa rimwe ni inyama ndetse nibirayi kandi koko abenshi muritwe turabyishimira. Ariko nubwo bimeze bityo, sibyiza gufatira rimwe ayamafunguro kuberako proteine ziva munyama ndetse n`isukali iva mubirayi bidakenera ibyangombwa bimwe ngo bibashe gutunganywa igihe bigeze mugifu .

Ibi rero bikaba binaniza imyanya ishinzwe igogora (Digestive system/System digestif) aribyo bitera ingaruka nyinshi nko gutura imibi, kurwara ikirungurira, kuba warwara igifu bitewe nubwiyongere bwa acide nibindi.




 

4. Kunywa inzoga ugahekenya n`ubunyobwa:

Inzoga n`ubunyobwa bwo guhekenya

Ubu buryo nabwo buri mubukoreshwa n`abantu benshi cyane cyane mugihe cyo kuruhuka ndetse no mugihe cyo kuganira. Gusa sibyiza kubifatira rimwe kuko ubunyobwa buba burimo umunyu mwinshi bugatuma umuntu arushaho kugira inyota no kumagara (dehydration) nabyo bikamutera kunywa inzoga nyinshi.Twibukeko iyi nzoga nayo iba ifite isukari nyinshi, bivuzeko rero nayo iziyongera mumubiri ikaba yatera ibibazo byinshi birimo diabete, umuvuduko udasanzwe wamaraso n`ibindi.

Impuguke mumirire zikaba zitanga inama yokuba wafata mazi igihe urimo ufata ububunyobwa burimo umunyu.




5. Gufata amata arikumwe n`iminike:

Amata afatanywe n`imineke




Ibi byo kurya bikunze gukoreshwa cyane n`abakunzi ba sport ndetse nabandi bakeneye ibyo kurya mugihe gito kuko bidasaba umwanya munini wokubitegura.

Ariko nubwo ibi byokurya bifite intunga mubili nyinshi, iyo bifatiwe rimwe bishobora kubangamira igogora ndetse bikaza nokukubuza kusinzira neza.Tubibutseko impuguke mumirire zitugira inama yokudafatira rimwe imbuto cyane cyane iziryohereye kuko zimara igihe kinini mugifu byumwihariko iyo tuziririye rimwe nibindi byo kurya.

Indi nkuru bijyanye:

Umva ibivugwa kumajyane yo mudusashe (Tea-Bag)




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here