Umukinnyi wa Marseille ukina inyuma Alvalo Gonzalez yatangaje akababaro yatewe n’abafana ba Neymar atangaza ukuntu bagiye bamutuka kumbuga nkoranyambaga akoresha, ibyo byatewe n’uko Neymar yamuregaga ivangura rishingiye kuruhu yari yamugaragarije ubwo bakinaga.
Mu byumweru bike bishize nibwo habaye umukino wahuje Marseille na Paris Saint-Germain, hagaragayemo amakimbirane akomeye hafi kurwana ndetse birangira Neymar ahawe n’ikarita itukura azira gushaka gukubita Alvaro amushinja kumubwira amagambo mabi y’ivangura.
Mu kiganiro na Dragoon Sport Brands 2.0 Alvaro yagaragaje akababaro yatewe n’abafana,aho yagize ati: “Nakiriye ubutumwa bwa WhatsApp burenga miliyoni ebyiri zifite iterabwoba n’ubutumwa bwose bubi buntuka mu zindi ndimi ntanazi.
Nabimye amatwi sinagira na Comment nshyiraho ntibanyurwa bantera ubwoba ko bagiye kuza iwanjye kunyica. Umunsi umwe nabonye ubutumwa buvuga ko bagiye kujya mu iduka ababyeyi banjye bakoreramo bakabica, mubyukuri Nagize ubwoba bwinshi.
Ibi ntibyari byarigeze bimbaho mbere ninayo mpamvu kubyakira byagiye bingora.
Alvaro kandi yagize Ati:
“Sinigeze nsinzira muri iryo joro umukino wabereyemo kuko imbaraga za Neymar ari nyinshi cyane kw’isi, yaba mubafana ndetse n’ahandi, twamaze umunsi wose njyewe n’ababyeyi banjye tudasohoka munzu kuko twaterwaga ubwoba cyane muburyo butandukanye,
Nahise nifuza kuva muri iki gihugu cy’ubufaransa ndetse nkanava muri Marseille burundu gusa abayobozi banjye barampumurije kuko bo bizeraga ibyo mbabwira ko ari ukuri, sinigeze mbwira amagambo y’ivangura Neymar”
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho unayasangize inshuti n’abavandimwe.