Akira inama 5 z`uko wakundisha umwana wawe ishuli.

0
2000
Nkuko tu bizi twese, ishuli ni ahantu hingenzi umwana adakura ubumenyi gusa, ahubwo akura n`ubuzima kuko ahakurira. Kuba rero waha umwana ibikoresho akeneye ndetse n`amafaranga yishuli ntabwo bihagije ngo umwana akunde ishuli, ahubwo anakeneye kumenya kubana n`abandi.
Urubuga amarebe.com rwabegeranirije ibintu 5 waha umwana wawe bikamufasha gukunda ishuli:
  1. Tangira hakiri kare gutegura umwana kuzabaho atari mumuryango we.
Nibyiza gutera umwana amatsiko yokuzatangira ishuri ndetse nokurimukundisha unamwerekako ari ahantu heza azabona inshuti, akahigira ibintu byiza ndetse bizatuma avamo undi muntu ukomeye. Nibinashoboka uzamujyane kenshi kurisura yemwe abe yagera nomubwiherero bwaryo mbereyuko atangira kwiga.
Ibi bizatuma yifuza kuzajya gutanngira ishuli kandi nanagerayo arikunde kukorizaba rije aryifuza
  1. Igisha umwana hakiri kare kubana neza n`abandi
Menyereza umwana wawe kubana neza n`abanda, birimo kubaha abo barikumwe, kubatega amatwi, kutiharira ijambo cyangwa se ngo ahubukire gusubiza kabone niyo yaba afite igisubizo cyiza. Ibi bizamufasha guha agaciro abana bazigana ndetse no kubaha ibitekerezo by`abandi.
Mugihe bishobotse kandi, nibyiza kumutumirira murugo undimwana bazajyana kwiga kugirango bizaborohere bombi kumenyerana n`abandi ubwo bazaba batangiye ishuri
  1. Igisha umwana kubaha umurezi/Umwalimu
Nibyiza gusobanurira umwana nokumwereka umwalimu  nk`umubyeyiwe uhagaze mucyimbo cy`ababyeyibe bwite. Umubyeyi kandi akwiriye kwirinda kubogamira kumwana cyangwa se ku ishuli mugihe habaye ikibazo runaka. Ahubwo akwiriye gutega amatwi umwana hanyuma akaza nokumva icyo mwalimu abivugaho mbere yogufata icyemezo runaka nko guhindurira umwana ishuli, kwishyiramo umwarimu n`ibindi.
 4. Tangira kare guha umwana amasomo make ajyanye             n`ibyo azigira ku isjuli.
Birumvikana ko utagomba gusimbura ishuli cyane cyane ko ryo riba rifite ababihugukiwe cyane ndetse n`ibikoresho byabugenewe, ariko nawe watangira kujya ubwira umwana bike mubyigirwa ku ishuli nko kubara, udukoresho tumwe natumwe azakenera ,n`ibindi. Ibi bimufasha kumenyera ishuli vuba kuko atazafata igihe kindi cyo kwiga byabindi by`ibanze wamuhaye.
  1. Wishyira iterabwoba rynshi kumwana
Ibukako umwana aribwo agitangira ishuli. Wimushyiraho iterabwoba n`igitsure cyinshi niba azanye amanota adashimishije cyangwa utundi tuntu atakoze neza ku ishuli. N`ubugwaneza bwinshi, gerageza kureba aho afite intege nkeya n`ikizimutera hanyuma umufashe.
Ibuka kandi gufasha umwana gukora umukoro yahawe ariko kandi muwukore bikino kuburyo  bidasa nokwicara mu ishuli kuko bishobora kumurambira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here