Abanyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bamutakambira ngo abakize icyemezo cya RGB

    0
    578

    Iyi baruwa bayanditse nyuma yaho RGB ifatiye icyemezo cyo guhagarika inzego za Rayon Sports zose bikabangamira ibyifuzo by’inteko rusange.

    Iyi baruwa idasanzwe yari ifite umutwe cyangwa se impamvu igira iti “Gutakamba,gusaba kuvanaho icyemezo RGB yafatiye umuryango wa Association Rayon Sports cyo guhagarika inzego zawo zose.”

    Nkuko bigaragara muri iyo baruwa yandikiwe Nyakubahwa Perezida was Repubulika, abo banyamuryango baramutakambira bashingiye kumpamvu cyangwa se impungenge zigera kuri enye  zibangamiye umuryango wose wa Rayon sports:

    Izo mpamvu zikaba zirimo ibangamirwa rikomeye ry’inyungu z’umuryango wa rayon sport doreko bavugayuko icyo cyemezo cya RGB cyahagaritse burundu ubuzima bwose bw’uwo nuryango.

    Undi mpamvu batanga nuko bavugako guterana kw’inteko rusange kwagombaga kuba imbarutso yokwigira hamwe ibibazo biri muri rayon sport ndetse nokubishakira ibisubizo.

    Bongeyeho kandi ko iki cyemezo cyambura abanyamuryango uburenganzira bwabo  bw’ibanze kumuryango.

    Aba banyamuryango bakaba bawira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko RGB itigeze ibasubiza kuvibazo bayibajije cyangwa se ngo ishake kugira icyo ibivugaho ko ahubwo yababwiyeko inzego z’ubutegetsi za rayon sports zigomba guhagarara kugeza ubwo amategegeko RGB yashyikirijwe azamara kunozwa, ibi bikaba mubyukuri bitarashimishije aba banyamuryango.

    Aba banyamuryango kandi, barabwira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko Munyakazi Sadate yakoze amakosa yogusaba RGB kubatunganyiriza amategeko ngo kuko atariyo ishinzwe gutegurira umuryango amategeko shingiro!

    Isomere  ibaruwa yose Abanyamuryango bandikiye Perezida wa Repubulika:

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here