Abakinnyi b’amavubi bahombye amafaranga Sadate yari yarabemereye nyuma yo kunganya 0-0 na Uganda!

    0
    766

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, i Douala muri Cameroon  nibwo habereye umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’Urwanda ndetse na Uganda mu irushanwa rya’CHAN’ bikaba birangiye banganya 0-0 ibi bikaba bitumye abakinnyi b’amavubi bahomba bimwe mubihembo bari bemerewe n’uwahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports ariwe Munyakazi Sadate.

    Nkuko twabibabwiye mu makuru yacu yatambutse uyu Munyakazi Sadate utari uherutse kuvugwa cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda yatangaje abinyujije kumbuga nkoranyambaga ze ko ashyigikiye ikipe y’igihugu kandi anayifuriza insinzi, bituma yemerera buri mukinnyi w’amavubi amadolari 100 ya Amerika mugihe batsinze imisambi ya Uganda.

    Gusa birangiye bidashobotse kuko nkuko twabibabwiye hejuru banganyije 0-0, ubu Abanyarwanda benshi barimo kwibazwa niba Sadate ayarekura cyane ko iyi ekipe y’igihugu yagerageje kwataka ndetse no kurusha Uganda muburyo bugaragarira buri muntu wese.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here