Abakinnyi bakomeye barimo na Luka Modric ukinira Real Madrid  bakomeje kwibasirwa n`icyorezo COVID-19

    0
    692

    umukinnyi wo hagati wa Madrid Luka Modric yipimishije COVID-19 nuko basanga afite ibimenyetso bitamwemerera kugumana n’abandi,

    Ibi bibaye nyuma y`ikizamini cyakorewe mugenzi we wo muri Korowasiya Domagoj Vida nawe wasanzwemo icyi cyorezo

    Mu murwa mukuru wa Espagne hari ubwoba bwinshi ko Modric yaba yaranduje abantu benshi dore ko kuwa gatatu ushize yahuye n’abakinnyi bo mugihugu cy’iwabo ubwo habaga umukino wa Korowasiya na Turukiya.

    Ibizamini byakozwe n’ikipe ya Korowasiya byagaragaje ko n’umukinnyi wo hagati wa Inter, Marcelo Brozovic ndetse numwe mubari bagize itsinda ry’abatoza nabo bagaragaweho n’iyi virusi.

    Ibi kandi bibaye mugihe ku wa gatandatu nijoro, Korowasiya izakina na Suwede mu mikino y’umuryango w’abibumbye.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Korowasiya ryagize riti:

    “Nyuma y’ikizamini cya coronavirus cyakozwe n’umunyamuryango w’ikipe y’igihugu Domagoj Vida ku wa gatatu i Istanbul, ikipe y’igihugu ya Korowasiya yakoze ibizamini by’inyongera mbere y’umukino niko gusanga abandi babiri baranduye icyi cyorezo.

    Ku bw’amahirwe ya Real Madrid,  Modric ashobora kutazajya mukato nka Eden Hazard, Casemiro na Eder Militao, bose barimo nyuma yo kwipimisha COVID-19 bagasangwa bameze nabi.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here