Bakunzi b`amarebe.com, ushobora kuba wajyaga ushimishwa n`indirimbo z`umwe muri aba bahanzikazi nyamara utazi uko babayeho. Irebere uko bakurikirana mugutunga agafaranga kuva uyu mwaka w`2019 watangira kugeza mukwezi kwa gatandatu nkuko tubikesha ikinyamakuru “WealthyGollira’’cyandikirwa muri Amerika.
1.Madona:
Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Amerika ufite imyaka 59 ndetse akaba anafatwa nk’umwamikazi w’injyana ya “Pop” niwe uza kumwanya wa mbere mubafite agatubutse kuko kurubu afite arenga million 850 z`amadolari.
2.Celine:
Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Canada ndetse akaba ari n’umushoramari utoroshye niwe uza kumwanya wa kabili mubaririmbyi kazi batunze agatubutse kurusha abandi kuko abitse asaga Miliyoni 800 z`amadorali.
3.Beyonce:
Uyu muhanzi kazi Beyonce Gisele Knowless ukomoka mugihugu cya America ndetse akaba ari n’umwanditsi w’indirimbo niwe uza kumwanya wa 3 mubahanzikazi batunze agatubutse kurusha abandi kuko afite arenga milliyoni 500 z`amadorali.
4. Dolly Parton:
Uyu muhanzikazi w’imyaka 72 ndetse akaba yaratangiye kariyeri ya muzika ahagana mumwaka 1964 niwe uza kumwanya wa 4 mubaririmbyi bibitseho agatubutse kurusha abandi kuko atunze agera kuri milliyoni hafi 500 z`amadorali.
5.Gloria Estefan:
Gloria Estefan n’umuhanzikazi ndetse akaba n’umukinnyi wa film ukomoka mugihugu cya Cuban-America nawe akayabo k’amadolari afite kamwemerera kuza kuri uru rutonde kukonawe atunze milliyoni zigera kuri 480-500.
6. Victoria Beckham:
Uyu muhanzikazi akaba umufasha w’icyamamare mumupira w’amaguru David Beckham n’umunyamideli ukomeye cyane mugihugu cy’ubwongereza, niwe uza kumwanya wa karindwi mubatunze agatubutse kuko nawe atunze agera kuri milliyoni 450.
7.Barbara Streisand:
Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Amerika ndetse akaba n’umwanditsi akanakina Film niwe uza kumwanya wa 7 mubahanzikazi bakize cyane kurusha abandi kw’isi kuko yibitseho akayabo ka milliyoni zirenga 400 z`amadorali.
8.Jennifer Ropez:
Uyu muhanzikazi ukomoka mugihugu cya Amerika akaba ari n’umubyinnyi n’umukinnyi wa Film ukomeye cyane kw’isi, niwe ufata uyu mwanya w’7 mubahanzi bakize cyane kurusha abandi kuko abitse asaga milliyoni 400 z`amadolari.