Abaganga bitaga kuri Maradona barashinjwa uburangare bwaba bwarabaye intandaro y’urupfu rwe!

    0
    792

    Uko iminsi ishira, ibibazo byinshi byibazwa ku rupfu rwa Diego Maradona, cyane cyane ku bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’uburyo yitaweho mbere y’uko yitaba Imana.
    Umuganga wihariye wa Maradona, Leopoldo Luque,  ku cyumweru yatangaje ubuhamya bw’ibyabaye mbere y’uko uyu musaza atabaruka, nyuma y’ibyo uyu muganga ndetse n’izindi nzobere zafatanyaga nawe mukuvura Maradona bari gukorwaho iperereza na leta ya Argentine bagirango harebwe niba ntaburangare bwabayeho bukaba aribwo bwateye urupfu rw’uyu mugabo.

    Umushinjacyaha mukuru muri San Isidro, John Broyad, arimo akora kuri uru rubanza, nyuma yuko habonetse umuforomo wahatirijwe kubeshya ibyabaye, Kuri ubu hateganijwe kujya gusaka ku biro bya Luque no mu rugo mbere yuko hakorwa irindi perereza.

    Ubu amasaha ya nyuma ya Maradona arasubirwamo mu rwego rwo kugenzura ibyabaye ndetse n’imbaraga zashyizwemo kugira ngo Maradona atabarwe.

    Umuganga wari waraye amwitaho we yatangaje ko muma saa moya yabonaga uyu mukambwe ari muzima gusa nyuma y’uko uyu muganga avuye hanze mubwiherero yinjiye asanga byahindutse, bityo yaketse ko haba hari uburangare bwabayeho kubahasigaye cyangwa hakaba harabaye ikindi kintu kidasanzwe.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe!

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here