Abafana ba Chelsea bari mukababaro kubera inkuru ibabaje yaturutse mu muryango wa Michael Ballack wayikiniye!!

    0
    570

    Umuhungu wa Michael Ballack w’imyaka 18 yapfuye azize impanuka ya gare

    Emilio Ballack, umuhungu w’imyaka 18 w’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Budage, Michael Ballack, yapfuye mu rukerera rwo ku wa kane nyuma y’impanuka y’igare yabereye muri Porutugali, aho yari mu biruhuko.

    Iyi mpanuka yabaye mu ma saa mbiri za mu gitondo mu gace ka Villas do Mar ahatuye umuryango wa Ballack, hafi y’umujyi wa Troia, uri mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Lisbonne.

    Umuyoboro wa TV wo muri Porutugali TVI24 niwo wambere watanze amakuru y’urupfu rwa Emilio Ballack, nyuma y’uko abashinzwe kuzimya umuriro n’inzego zishinzwe ubutabazi bageze aho impanuka yabereye ariko ntacyo bakoze kugira ngo arokore ubuzima bwe kuko byari byarangiye.

    Chelsea, imwe mu makipe yahoze akinwamo na Michael Ballack, yamaze guha ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Ballack.

    Kuri tweet ya Chelsea hatambutseho ubutumwa bugira buti: “Abantu bose bifatanyije n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea mu kababaro ko kumenya urupfu rwa Emilio Ballack utuvuyemo akiri muto ku myaka 18.”










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here