Mugihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kubuza isi amahoro gihitana abatari bake ndetse abandi nabo bagakomeza kucyandura, ubu ikipe y’umupira w’amaguru ya Monaco yatangaje ko abantu babiri bo muri iyi kipe nabo bakekwaho kwandura COVID-19.
Ibi bakaba babitangaje nyuma yaho bakoze isuzuma rusange ry’abakinnyi nk’uko n’andi ma ekipe nka Barca ndetse n’andi atandukanye yagiye akora iri suzuma mbere yo gutangira imyitozo itegura ama champiyona.
Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Monaco bukaba bwanditse kurukuta rwayo bugira buti: “Babiri mubagize itsinda ry’abakinnyi bacu nibo basanzwemo ibimenyetso by’iki cyorezo, gusa icyo twabatangariza n’uko bidakomeye kandi itsinda ry’abaganga babishinzwe batangiye kubitaho kandi ubuzima bwabo ntabwo buteye impungenge bazagaruka mubandi vuba”
Tubibutseko kandi ikipe ya Monaco yakuye amanota ane mu mikino ibiri ibanza mu mwaka w’imikino wa 2020-21 kandi biteganijwe ko izakina ku ya 13 Nzeri na Nantes nayo itoroshye muri iyi minsi.
Twandikire muri comment, ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru unayisangize abakunzi baruhago.