Kuri iki cyumweru, Lionel Messi ntabwo yabonetse mu kizamini cyabanjirije shampiyona ya Barcelona mu gihe uyu mukinnyi akomeje kuvugwaho gushaka kuva muri iyi kipe.
Ibi byabaye mugihe abakinnyi b’iyi kipe ya Barcelona bagombaga kwitabira igikorwa cyo gupimwa coronavirus, mbere yo gusubira mu myitozo guhera kuri uyu wa mbere murwego rwokwitegura shampiyona ya 2020-21 igiye gutangira.
Icyakora byaje gutungura benshi ubwo Lionel Messi yaburaga muri iri pimwa rusange ryitabiriwe n’abakinnyi bose, bikaba bikekwako byaba bifitanye isano nokuba ashaka kuva muri iyi kipe!
Mu mujyi iyi kipe ya Barca ibarizwamo, hakaba hanamaze iminsi havugwa ko uyu musore w’imyaka 33 yifuza kubonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe imbonankubone kugirango ategure kwimukira kure ya Camp Nou (state y’ ikipe Barca) muburyo bwiza bushoboka kandi bweruye. Abafana benshi ba Messi ndetse n’aba Barca muri rusange ubu bakaba bategereje n’amatsiko menshi kumva ikizava muri iyi nama Lionel Messi ashaka gutumiza!
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuri iyi nkuru unayisangize inshuti.