Imyanya 30 y’akazi ku bakozi b’urwego rushinzwe kunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO): Deadline:26/06/2026

0
353

Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba,karamenyesha abantu bose bujuje ibisabwa
kandi babyifuza ko kifuza gutanga akazi ku myanya mirongo itatu (30) y’abakozi b’urwego
rushinzwe kunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO).



Abifuza ako kazi bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
1.Kuba ari Umunyarwanda;
2.Kuba abishaka:
3.kuba agejeje ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko kandi atarengeje imyaka
makumyabiri n’itanu (25);
4.Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
5.Kuba atarigeze akatirwa igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) mu rubanza rwabaye ntakuka;
6. Kuba afite impamyabumenyi nibura y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa iyo binganya agaciro;
7.Kuba afite ubuzima bwiza n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora imirimo ya
DASSO,bigaragazwa n’icyemezo cya muganga gitangwa n’umuganga wemewe na Leta;
8.Kuba atarigeze yirukanwa burundu cyangwa ngo asezererwe mu bakozi ba Leta;
9.Kuba yatsinze ibizamini byo kwinjiza abakozi muri DASSO;



Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba izi zikurikira:

Ibaruwa isaba akazi yandikirwa Umuyobozi w’Akarere
Ifishi yujuje neza isabirwaho akazi
Fotokopi y’Indangamuntu
Fotokopi y’impamyubumenyi;
Icyemezo gitangwa na muganga wemewe na Leta cyerekanako afite amagara
mazima;
Icyemezo cy’uko atigeze akatirwa igifungo kirenze cyangwa kingana n’amezi
atandatu (6)
Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’Umurenge.

Inyandiko zisaba akazi zizakirwa buri munsi mu masaha y’akazi mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Karongi guhera taliki 22/06/2026 kugeza 26/06/2026 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Bikorewe i Karongi kuwa 17/06/2026.

Kanda hano urebe aho iri tangazo ryaturutse










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here