Ubushinwa:Kubungabunga ibiryo bigiye kuba itegeko nk’ayandi yose

0
642

Ubushinwa bwafashe ingamba zo kugabanya kumena ibiryo, nyuma y’uko Perezida Xi Jinping avuze ko ingano y’ibimenwa “iteye ubwoba n’agahinda”.

 Nkuko byatangajwe n’i ikinyamakuru BBC News, biravugwako mu gihugu cy’Ubushinwa hari ikibazo cyo kwangiza ibyo kurya kandi ko abayobozi bafite impungenge nyinshi z’igabanuka ry’ibiribwa rishobora kwibasira iki gihugu nyuma y’umwuzure uherutse kuba kwangiza amatoni menshi y’ibiribwa.

Ikigo cya Leta cy’itangaza amakuru CCTV, cyagaragaje amashusho y’ abantu barimo kurya ibiryo byinshi bizwi cyane nka “Mukbang” bikorwa kumugabane wa Aziya arinawo iki gihugu cy’u Bushinwa giherereyemo.

CCTV ivuga kandi ko uretse kwangiza ibiryo, ko n’abenshi muri abo bantu bifotora barya ibiryo byinshi binarangira bibateje ibibazo kubera igogora ritagenda neza .

Umuryango mpuzamahabga  wita kubidukikije World Wide Fund for Nature, ishami ryo mu Bushinwa, rikaba rivuga ko muri iki gihugu hagati ya toni 17 na 18 z’ibiryo zamenwe mu 2015, ibi bikaba byatumye hafatwa ingamba zitandukanye zokurwanya iryo sesagurwa ry’ibyo kurya.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here