Iri wararibonye?
“Waba waratsinze neza ibizami bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ariko ukaba wifuza gukomereza amasomo yawe mu bijyanye no kuririmba, gucuranga cyangwa gutunganya umuziki? Wicikanwa n’amahirwe yo kwiga mu Ishuri rya Muzika n’Ubugeni (Rwanda School of Creative Arts and Music) rikomeje gutanga umusanzu mu kubaka uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Abanyempano bujuje ibisabwa barashishikarizwa kwitabira amarushanwa yo gutoranya abaziga muri iri shuri mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026. Iki gikorwa kizabera hirya no hino mu gihugu kuva ku itariki ya 1-7/9/2025. Gahunda y’amarushanwa n’aho azabera mwabisanga hano”
Click here to subscribe on AMAREBE Y`URWANDA TV














