Willian birangiye asezeye muri Chelsea yari amazemo imyaka 7

    0
    385

    Willian wujuje imyaka 32 y’amavuko ni umukinnyi ukina kuruhande akaba akomoka mugihugu cya Brazil. Nyuma y’imyaka 7 yari amaze muri iyi kipe ya Chelsea yatangaje ko atakiyibarizwamo.

    Mu ibaruwa ifunguye yandikiye abafana ba Chelsea, Willian yagize ati: “Igihe ubu kirageze ngo ngende”.

    “Ngiye nemye, ntekanye nzi ko hari ibintu natsindiye hano kandi iteka nitanze uko nshoboye nambaye umwenda wa Chelsea”.

    Ayivuyemo ayikiniye imikino 339.

    Yayigezemo mu 2013 avuye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

    Ari kumwe na Chelsea, yatsindiye ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.

    Willian yongeyeho ati: “Habayeho ibihe byinshi cyane by’ibyishimo, bimwe by’akababaro, habayeho kwegukana ibikombe, kandi iteka byakoraga ku mutima cyane”

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here