Aya ni amateka ya Lee Redmond, umugore udasanzwe umaze imyaka 41 adaca inzara ze kandi bikaba bitamubuza gukora imirimo ye ndetse nokwita kumuryango we nkuko bikwiriye, soma neza wiyumvire ubuzima yagiye anyuramo:
Lee Redmond ni mugore ufite inzara zidasanzwe kuntoke, yavutse taliki ya 2 gashyantare mu mwaka wa 1941.Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Amerika afite inzara ndende muburyo budasanzwe dore ko zaje nokumugira uwa mbere ufite inzara ndende kw’isi,
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Guiness world records gishinzwe gutanga uduhigo (certificate) kubantu badasanzwe ndetse banafite ibidasanzwe, kivuga ko uyu Lee Redmond yatangiye gutereka izi nzara ze ahagana mu mwaka wa 1979, nkuko Lee abivuga mu magambo ye agira ati:
“Njyewe ubwo naterekaga inzara mu mwaka wa 1979 sinarinzi ko bizangirira umumaro nk’uyu kuko nabitangiye ntampamvu n’imwe ngendeyeho ahubwo byari muburyo bwo kwishimisha, nateganyaga kuzazica mu mwaka wa 2006 ariko nawugezemo nsigaye nzikunda cyane bituma nzireka zigeraho zimpesha n’ibihembo byinshi bigiye bitandukanye harimi n’icya Guiness world records najyaga numva mu mateka”
Izi nzara za Lee zapimye metero zisaga 8,65 ubwo yarari kuri television ya Guiness world record.
Lee nkuko yabitangaje yavuze ko ikintu cyajyaga kimugora cyane arukuryama, kujya mumodoka, ndetse nokwicarana n’inshuti n’abavandimwe, dore ko ubwo baba bicaranye haba harimo intera nini cyane bigasaba ko baganira bavuga mw’ijwi riranguruye kugira ngo babashe kumvikana.
Lee kuri ubu atuye mu mujyi wa Salt Lake City, Utah. Afite abahungu babiri n’umukobwa; abuzukuru babiri, n’abuzukuruza babiri kumyaka ye 79 y’amavuko.
Yongeyeho ko inzara ndende zitigeze zibuza no kwita ku mugabo we urwaye indwara ya Alzheimer!!
Twandikire muri comment kugitekerezo, inyunganizi cyangwa se icyifuzo waba ufite kubijyanye n’aya makuru tuba tubagezaho, ibuka gusangiza abandi aya makuru.