Iyi nkuru irakureba niba ukoresha imbuga nkoranya mbaga z`AMAREBE!!!

0
1301

Bakunzi bacu,

ntiduhwema kubashimira uko muhorana natwe yaba mugukurikira amakuru tubagezaho,mubitekerezo n’inama muduha ariko na cyane cyane mukutubwira umusaruro ugenda uva mumakuru anyuzwa kurubuga rw’amarebe ndetse n`indi mirongo irushamikiyeho.

NKuko dusanzwe tubikora,twongeye kufata aka kanya ngo tubibutse uko twakomeza kubyaza umusaruro urubuga rw’amarebe ndetse n’imirongo irushamikiyeho ariko hatagize uhutazwa cyangwa uriganywa by’umwihariko muri iyi minsi ubujura n’ubutekamutwe bwifashishije ikorana buhanga bigenda bifata indi ntera.

Ni muri urwo rwego tukwibutsa ibi bikurikira:

  1. Urubuga AMAREBE.COM ntabwo rutanga akazi ahubwo rukumenyesha aho barimo bashaka abakozi kuburyo nyuma yokureba ibisabwa nawe wagerageza amahirwe ugatanga ubusabe bwawe.

2. Groups z’amarebe zikorera kuri WhatsApp ni groups zandikwaho na admins gusa zikaba zinyuzwaho amakuru aranga akazi cyangwa izindi nkuru z’ingenzi kuri bose.

3. Kujya cyangwa kuva kuri izi groups biremewe kandi ntakiguzi bisaba.

4. Ibukako amakuru atangirwa kuri groups z’amarebe yose atangirwa ubuntu.

5. Nubwo hashobora kuba abakwiyitirira izi groups  bakaba bagira uwo basaba ikintu runaka cyangwa se bakakimusezeranya bagamije kumushuka cyangwa kumutekera umutwe mubundi buryo, turakugira inama yokutazigera ubaha umwanya habe no kubatega amatwi kuko ntabutumwa nabumwe amarebe ajya atanga mugikari budaciye kuri groups.

6. Turakugira inama kandi yo kudaha umwanya uwariwe wese wagusaba amafaranga; ubucuti, nimero yawe ya Bank account cyangwa ibyangombwa runaka agusezeranya akazi,schoraships,Visa, gukorana business etc   ahubwo ukazajya uca munzira ziba zatanzwe mu itangazo maze ugatanga ubusabe bwawe.

7. Igihe hagize umuntu ukwandikira aciye mugikari akakubwirako yabonye number yawe kuri group y’amarebe, wabitumenyesha ukaduha na number ye agahita akurwa kurubuga.

Indi nkuru bijyanye:

Uko wamenya niba akazi katangajwe/Kashyizwe ku isoko ari ukuri cyangwa ari ubutekamutwe. Inama 10 kubakunzi b`urubuga “AMAREBE.COM”

Turabashimiye.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here