Aba perezida 9 bakiri bato kurusha abandi muri Afrika 2020.

0
899

Muri yagahunda yo kurushaho gusangira amakuru adasanzwe, muri iyi nkuru twakwegeranirije urutonde rw’abaperezida bakiri batoya kurusha abandi ku mugabane wa Afurika.

  1. Ali Bongo Ondimba, (Gabon)

Uyu Ali Bongo Ondimba yayoboye Gabon kuva mu mwaka wa 2009 ubwo yari afite imyaka 50 gusa y’amavuko none ubu afite 61 niwe muyobozi uza ku mwanya wa 9 mubakiri bato kurusha abandi.

8. Uhuru Kenyatta, (Kenya)

Uyu Uhuru Kenyatta ni umuyobozi w’igihugu cya Kenya kuva mu mwaka wa 2013 ubwo yari afite imyaka 51 gusa y’amavuko, kurubu afite 58 niwe uza ku mwanya wa 8 mubayozozi b’ibihugu bakiri bato.




7. Macky Sall, (Senegal)

Uyu Macky Sall ni umuyobozi w’igihugu cya Senegal kuva mu mwaka wa 2012, ubu nawe afite imyaka 58 y’amavuko ndetse ingana nkiya Uhuru wa Kenya gusa aho batandukaniye ni kuma taliki bagiye bavukiraho.

6. Félix Tshisekedi, (RDC)

Uyu Felix Tshisekedi ni perezida wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu mwaka wa 2019, ubu nawe arimo gukabakaba imyaka 57 ari nayo imuhesha kuba umuyobozi wa 6 ukiri muto kurusha abandi muri Afrika.




5. Letsie III of (Lesotho)

Uyu Letsie III uyoboye igihugu cya Lesotho kuva mu mwaka wa 1996 nyuma y’urupfu rwa se nawe wari umwami w’iki gihugu, ubu uyu Letsie afite imyaka 57 y’amavuko ari nayo imushyira kuri uru rutonde rw’abayobozi bakiri bato kurusha abandi muri Afrika.

4. Adama Barrow, (Gambia)

Uyu Adama Barrow uyoboye igihugu cya Gambia kuva mu mwaka wa 2017, ubu nawe afite imyaka 55 y’amavuko akaba ari nayo imushyira kuri uru rutonde rw’abayobozi bato kurusha abandi muri Afrika.




3. George Weah, (Liberia)

Uyu George Weah uyoboye igihugu cya Liberia kuva mu mwaka wa 2017, ubu afite nawe imyaka 53 y’amavuko ikaba ariyo imushyira kuri uru rutonde.

2. Faure Gnassingbe, (Togo)

Uyu Faure Gnassingbe uyoboye igihugu cya Togo kuva mu mwaka wa 2005, niwe uza ku mwanya wa 2 dore ko kuri ubu afite imyaka 53 gusa y’amavuko.

1. Mswati III, (Swaziland)

Umwami Mswati III w’igihugu cya Swazland (Eswati) yakiyoboye kuva mu mwaka wa 1986 ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, gusa kuri ubu akaba  afite imyaka 52 akaba ari nawe muyobozi ukiri muto mu bayobozi b’ibihugu bya Afrika.




 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here