Umuntu ushaje kurusha abandi ku isi 2020, KANE TANAKA

0
1265

Uyu mugore ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani (Japan) niwe uyoboye urutonde rw’abantu bakuze kurusha abandi kw’isi akaza no kumwanya wa 7 mumateka y’iri barura dore ko mu mwaka ushize ariwe wahawe igihembo na Guiness world rocord ikigo gishinzwe kwandika ibintu n’abantu bidasanzwe kwisi.




Tanaka yavutse taliki ya 2 mutarama mu mwaka 1903 avukira ahitwa Fukuoka ho mu gihugu cy’Ubuyapani, akaba umwana wa 7 mu bana 8 bavukanye nawe, ndetse akaba ariwe usigaye kwisi kuko abandi bavukana bitabye Imana.

Tanaka yaje gushakana n’umugabo witwa Hideo Tanaka ahagana mu mwaka 1922 babyarana abana bane (4) ndetse nundi umwe bareze.

Umuntu wari uherutse kuyobora uru rutonde n’undi mugore nawe ukomoka muri iki gihugu cy’Ubuyapani witwaga Miyako Chiyo waje kwitaba Imana agejeje imyaka 117 ingana neza nkiyo uyu Tanaka uyoboye afite.




Nkuko tubikesha Guiness world record umuntu wabayeho imyaka myinshi kurusha abandi ni umugore ukomoka mu Bufaransa witwaga Jeanne Calment waje kwitaba Imana afite imyaka 122 n’iminsi 164 aho hari mu mwaka 1997.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru bigiye bitandukanye byandika kubuzima ndetse n’abaganga bakomeye byagaragaye ko Igitsina gore kiramba cyane kurusha igitsina gabo. Ikindi nuko aba bose bagenda baramba kurusha abandi usanga bakunze gukoresha imbuto n’imboga  kurusha ibindi mugihe bafata amafunguro yabo.




Tubibutseko aba bashyirwa kuri uru rutonde nababasha kumenywa niki kigo kibishinzwe Guiness world record. Niba nawe hari uwo uzi waba afite imyaka irenze iyi cyangwa afite ikindi kintu kidasanzwe mu buzima watwandikira muri comment tukabisangiza isi yose.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here