COOPERATIVE INGENZI ZA HUYE
HUYE/NGOMA
ITANGAZO RY’AKAZI
Koperative INGENZI ZA HUYE iherereye mu karere ka Huye,umurenge wa Ngoma,Intara y’Amajyepfo irifuza gutanga akazi ku umukozi ushinzwe icungamutungo (Manager) mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi n’icungamutungo.
Inshingano z’ingenzi z’umucungamutungo ni izi zikurikira:
- Gufasha koperative umunsi ku munsi mu guhuza (coordination) ibikorwa bya koperative no kuyobora abakozi ba koperative,
- Gukorana n’inzego z’ubuyobozi za koperative gushyiraho igenamigambi rinoze mu gufasha iterambere rya koperative;
- Gukorana n’abakozi no kubafasha gutegura raporo y’icungamutungo n’icungamari rya koperative buri kwezi no mu kindi gihe raporo zikenewe n’ubuyobozi,
- Kunoza imikoranire ya koperative n’abandi bafatanyabikorwa ;
- Gutegura no kwishyura ku gihe imisoro yose ya Leta;
- Gucunga umutungo wa Koperative;
- Gukora n’akandi kazi kose ka ngombwa no mugihe bisabwe n’ubuyobozi bwa Koperative.
Ushaka ako kazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba afite impanyabumenyi ya kaminuza mu Ibaruramari n’Icungamutungo,
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka itatu mu icungamutungo /ibaruramari
- Kuba ari inyamugayo kandi ashobora kuyobora abakozi;
- Kuba afite ubumenyi kuri logiciel ya QuickBooks ikoreshwa mu ibaruramari;
- Kuba afite ubumenyi ku mikorere n’amategeko agenga koperative mu Rwanda;
- Kuba ashobora guhita atangira akazi no gukorera mu Karere ka
Abifuza ako kazi bagomba kwandika basaba akazi bakohereza na CV zabo n’impanyabumenyi iriho umukono wa Noteri bitarenze ku itariki ya 30 Ukuboza 2022
Email boherezaho ni: ingenzizahuye22@gmail.com
Abujuje ibisabwa nibo bazemererwa gukora ikizamini cy’akazi.
Bikorewe I huye kuwa 24 Ukuboza 2022
Bishyizweho umukono na:
Umuyobozi wa Koperative
INGEZI ZA HUYE
…………………………………………………………
Attachment:itangazo-ryakazi-cooperative-ingenzi-za-huyea7b966f1928c174c97b6e7f68a255d34