Ibaruwa kuri MAMA wambyaye

0
2862

Kuri Mama wampaye byose ngo mpore nishimye kandi nkure neza, sinabasha kugushimira uko bikwiriye.

Uri umubyeyi wampaye byose udategereje inyiturano. Wahoraga ubyuka mugicuku cy’ijoro ngo urebeko abana bawe bameze neza. Ibyo ntibyakubuzaga kuzinduka ngo utwohereze ku ishuli, waradutekeraga ukatumesera imyenda kabone n’ubwo wabaga urwaye.




Ntiwitaga kumunaniro n’intege nkeya wabaga ufite ngo bikubuze kudushakira ibidutunga kabone niyo habaga mumvura nyinshi cyangwa izuba rikabije.

Ntabwo wigeze uterwa isoni nokujya kuduhahira kabone n’iyo habaga arikure, bisaba imbaraga utari unafite arinako uhetse barumuna bacu.




Mama, ntusanzwe. Ubu nibwo ntangiye kubona imbaraga n’urukundo wadushyiragaho. Uri umusingi w’ubuzima bwacu.

Mama, urantangaza cyane sinabona uko mbikubwira. Nakwigiyeho kugira ubumuntu. Warakoze kunyigisha ikinyabupfura no kwicisha bugufi.




Ntangazwa cyane nuko utigeze urambirwa mukazi gahoraho ko kurera abo wabyaye; ubatekera, amasuku yo murugo, gushaka ibizabatunga n’ibindi byinshi. Ikintangaza ariko kurushaho ni urukundo wabikoranaga kandi ukabikora neza kugihe. Siniyumvisha uko wabigenzaga.

Nagize umugisha wokuza mubuzima ariwowe nyuzeho. Uri intwari igihe uriho ndetse n’igihe uzaba waratabarutse.




Mama, nakubonyeho urukundo rwinshi atari kubo wabyaye gusa ahubwo kuri bose. Wanyigishije kwihangana nomugihe kigoye, kwihangana ugira kwerekana ko koko warukwiriye  kuba umubyeyi.

Ndabizi narakuze ndetse nanjye nabaye umubyeyi kandi nziko  bigushimisha, ariko dacyagukeneye kandi nzahora nkeneye ubufasha bwawe.




Warakoze kuba hafi yanjye mugihe nabaga mbabaye ndetse nokungarura munzira nziza igihe nabaga nayobye.

Mama, ndabiziko hari abakubuze ari batoya ntibagire amahirwe yokubona urukundo rwawe, ariko humura ibikorwa wasize ukoze bizabigisha, doreko nomuminota yawe yanyuma uba uhangayikishijwe n’abo usize nyamara utitayeko ubuzima burimo kugucika.




Mama, nibyo umunyarwanda yavuzeko akabura ntikaboneke ari nyina wumuntu, ariko tugusezeranije kuzatera ikirenge mucyawe, kandi ububyeyi bwawe ntibuzibagirana.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here