Ku frws y’u Rwanda hagati ya 1 500 000 kugeza kuri 3 000 000, umukobwa yasubizwa ubusugi!

0
1120

Nkuko twabibonye munkuru zacu zabanje, abantu benshi baziko ubusugi bugaragazwa n’agahu  (membrane) kazwi nka IMENI/ hymen ubundi gakingiriza umwinjiro w’igitsinagore nyamara byinshi mubivugwa kuri iyi ngingo usanga ntashingiro bifite nkuko tubikesha impuguke z’abaganga b’abagore.

Muri iyi nkuru, twabegeranirije ibinyoma 5 byafashwe nk’ukuri nyamara ntagisobanuro gifatika gihari:




1. Kuvugako imeni ari nk’urugi rw’igitsinagore rufunguka gusa mugihe cy’imibonano mpuzabitsina yambere, sibyo kuko ubusanzwe aka gace gasanzwe gafite umwenge unyuramo amaraso mugihe cy’imihango y’umukobwa.




2. Imeni ikurwaho gusa n’imibonano mpuza bitsina. Ibi nabyo sibyo kuko nkuko tubikesha izo nzobere, hari imeni zimeze nka erasitike kuburyo mugihe cy’imibonano mpuzabitsina zidacika ahubwo zigakweduka. Ibi bituma hari abashobora kuva amaraso abandi ntibayave igihe cy’imibonano mpuzabitsina yambere.

Ikindi gitangaje nuko imeni ishobora nogukurwaho n’ibintu bisanzwe byaburi munsi nko kwikinisha, imyitozo ngororamubiri imwe n’imwe, ibikoresho bimwe by’isuku n’ibindi.

Ntibinatangaje ko umukobwa ashobora gutwita kandi imeni ikiri mumwanya wayo!




3. Kwa muganga bashobora gupima ubusugi.Ibi nabyo sibyo kuko nta kizamini cyihariye gipima ubusugi n’ubwo hari ibihugu bisaba icyemezo cy’ubusugi mbere ya marriage! Umuryango mpuzamahanga wita kubuzima  OMS nawo ukaba wamaganira kure iki gikorwa.

4. Ububabare mugihe cy’imibonano mpuzabitsina isobanura gucika kwa imeni! Ibi nabyo si ukuri kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutera ubu bubabare zirimo ububobere budahagije n’ibindi.

5. Iyo imeni icitse ntishobora gusubirana. Ibi sibyo kuko abaganga bashobora kuyisana mubuvuzi bwitwa hyménoplastie, iki gikorwa kikaba gishobora gutwara frws y’amanyarwanda arihagati ya 1 500 00 na 3 000 000 Ndetse uwakorewe ubu buvuzi akaba ashobora kongera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru 2.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here