Yoooo Umwana w’umukobwa witwa Victoria ufite imyaka 11 yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge (Soma wiyumvire uko byagenze, Birababaje)

0
2120

Umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko witwa Victoria Ajeh wari afite inzozi zo kuzaba umunyamategeko yahuye n’uruva gusenya kuko atasubukuye ishuri kimwe n’abandi kubera guterwa inda n’umugabo wa nyirasenge.

Uyu mwana wigaga mu mashuri abanza mu mujyi wa Makurdi muri leta ya Benue,yatewe inda n’umugabo wa nyirasenge wakoraga akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza ya leta ya Benue.Bivugwa ko gusambanywa k’uyu mwana byabaye mu mwaka ushize.

Ku munsi w’ejo,uyu mwana yabyaye umwana w’umuhungu nyuma yo guca muri ubu buzima bubi avuga ko yatewe n’umugabo wa nyirasenge w’imyaka 50.

Victoria yavuze ko uyu mugabo witwa Joseph Adoyi ariwe wamufashe ku ngufu amutera iyi nda.

Uyu mugabo yari asanzwe afite abandi bana 2 yabyaranye na nyirasenge w’uyu mwana ndetse banarangije amashuri.

Uyu Victoria yoherejwe kuba muri uru rugo ubwo yari afite imyaka 3 none byarangiye ahabyariye umwana yemeza ko ari uw’uyu wamureraga.

Umuganga ufite ubunararibonye bwo kubyaza abagore bakiri bato yavuze ko uyu mwana yabyaye neza ndetse ngo we n’umwana we bameze neza.





LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here