Ariel Wayz ashyize hanze amabanga yose ye na Juno Kizigenza agaragaza ubutumwa bwanyuma bandikiranye (Soma nawe wirebere umunyakuri muribo)

0
2035

Nyuma yo kugaragaza ko umubano wa Juno Kizigenza na Ariel Wayz urikugenda ukendera, ubu ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati y’abahanzi babiri b’abahanga bagezweho kandi baharawe na benshi mu Rwanda.

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati yabo ndetse buri munota hari gusohoka inkuru nshya kuri aba bahanzi bahakanye kenshi ko bakundana ariko mu itandukana ryabo bikaba bigaragara ko bitari ubushuti bwihariye gusa.

VIDEO: REBA UBUTUMWA BW’IBANGA BWA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Uwayezu Ariel yafashe umwanzuro wo gushyira hanze bumwe mu butumwa bw’ibanga yagiranye na mugenzi we Juno.Ibi yabikoze nyuma yo kubwira abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ko “Guceceka si ibintu byange”

Ni ubutumwa bukubiyemo ibyabaye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho nko kuwa 27 Ukuboza umwaka ushize, uyu mukobwa yandikiye Juno amubaza aho aherereye undi akamusubiza ko ari mu buryohe bw’iminsi mikuru n’Umuryango we.

Wayz ahita agaragara nk’utishimiye iki gisubizo nuko ahita amubwira ko ahari ahazi ahubwo yareka gukomeza kumubeshya kuko “Bimbabariza Ibitekerezo n’Umutima”.

Juno we akomeza gutsimbarara ndetse akemeza ko ari kumwe n’umuryango we.

Wayz yahise amusubizanya uburakari ko aho ari ahazi ndetse n’uwo bari kumwe ati ” Uri I Gisenyi wowe nuwo mwahoze mukundana ’EX’ w’umudiyasipora”

Uku guterana amagambo kurakomeza kugeza Ariel amusabye ko babonana ako kanya, Undi nawe amusubiza ko bitashoboka ko ahubwo bazabonana kuwa Gatatu.

Ariel ahita amusubiza ko niba ataje ngo babonane ako kanya, ko nta yandi mahirwe azigera agira yo kongera kumubona. Kuri ubu butumwa Juno ahita amusubiza mu ijambo rimwe ati “Woow”







LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here